Isura 3

1 Mu bisimba byoshe Uhoragaho yabaga yaremire, injoka niyo yabaga yiji kubeha kurenza bhoshe. Ibyira umugore ngo: Mbesi koko Imana yababwiye ngo mureke kurya ku biti byoshe biri mu guno murima? 2 Umugore yasubiza injoka ngo: Turyaga amatunda g'ibiti byo mu murima. 3 Ariko amatunda gerire ku giti kiri hagati y'umurima, Imana yagambire ko ndo tukagarye, ndo tukagakoreho kugira ngo tutakapfe. 4 Injoka yabwiye uwo mugore ngo: ndo mukapfe. 5 Ariko Imana yiji ko umusi mukaryeho, amiso genyu gakafunguke, mubere ng'utumana twiji ibibi n'ibiboneye. 6 Nuko umugore yabwenye ago matunda gabonereye kuribwa, gabonereye no kureba, kandi gashobweye kumenyesa byinshi. Yagiciyeho amatunda ararya, kandi yaheyeho umugabo wari ari hamwe nawe, nawe ararya. 7 Amiso gabo boshe gafungukire, hanyuma bamenyire ko bambeye busha. Bashonye ubuhivu bikorera ibyo kwambara. 8 Bumva ijwi ry'Uhoragaho Imana arigutembera m'umurima igihe co ha mugoroba. Umugabo n'umugore bahisa ku biti ngo Imana yere kubareba 9 Uhoragaho Imana yayakwiye umugabo no kumubaza ngo: Urihe si? 10 Umugabo aramusubiza ngo: Nakumvisize m'umurima, ndatinya kubera nambeye busha, ndakugihisa. 11 Imana iramubwira ngo: Ni nde wakubwiye ko wabeye busha si? Mbesi wariye kuri ca giti nakwangiye kuryaho? 12 Umugabo arasubiza ngo: Umugore wambeye ngo tubane, yakiriyeho, nyuma aramba na nyewe ndyaho. 13 Uhoragaho niho yabazize wa mugore ngo: wokorire ki? Umugore arasubiza ngo: Injoka yambesize, na nyewe ndyaho. 14 Niho Uhoragaho yabwiye injoka ngo: Kubera ko wakorire binoya, mu matungo goshe no mu bisimba byose ni weho uvumirwe. Ukagende urigukururukisha inda, kandi akabeho urikurya umucucu amaisha gawe goshe. 15 Ngakwanganise n'umugore, imbuto zawe n'ize zikahoreho zangenye. Akaguhonyore umutwe, nawe umurume ku gatsintsino. 16 Ibwira umugore ngo: ukazare umarire guteseka. Kugifuza kwawe ukaguhoze k'umugabo wawe , ariko akagutegeka. 17 Abwira umugabo nawe ngo: kubera ko wayumvire ijwi rya mugore wawe, kandi ukarya ku giti nakubuzizw, ubutaka bukavume kubera wowe, ukasarure ibyo kurya guturuka m'ubutaka umaze kumva kandi bikakubera guco imisi yose ukabe uriho. 18 Ubutaka bukakubyarire imishubi n'ibyatsi bya busha busha kandi ukarye ibyatsi biviye mu mashamba, imisi yawe yoshe 19 Itutu ryo ku gahanga kawe niryo rikaguheshe umukati kegeza umusi ukashubire m'ubutaka bwo waremirwemo. Kuko weho uri umucucu kandi ukashibe iwawe m'umucucu. 20 Nuko umugabo yita umugore we Eva kubera ko niwe ma!a w'abafite ubuzima boshe. 21 Nyuma Uhoragaho akorera Adamu n'umugore we imyenda zo m'uruhu, nuko arabafunika. 22 Uhoragaho Imana iragamba ngo: None, kubera umundu yabeye ng'umwe muri twewe kubera ko yamenyire ibiboneye n'ibibi, tumubuze gukoza ukuboko kwe ku giti c'ubuzima, akaryaho no kubaho atakapfe. 23 Uhoragaho amwirukana m'ubustani bwa Edeni kugira agumye guhinga ubutaka bwo yakwiwemo. 24 Amarire kumugirukana, yamuteye kure iyo izuba riturukaga, acungisa Edeni amakerubi n'umisho gurikwaka ngo izunguruke no gucunga igiti c'ubuzima.