Isura 20

1 Aburahamu avayo, agenda yerej'i Negebu, atura hagati y'i kadeshi n'i shuri; asuhukir'i Gerari. 2 Aburahumu avuga Sara mugorew'ati: Ni mushiki wanjye: Abimeleki umwami w'i Gerari atumira Sara aramunjyana. 3 Maz'Imana ibonekerera Abimeleki munzozi n'ijoro, iramubgir'iti: Umeze nkintumbi kubga wa mugore wanze, kukw'afit'umugabo. 4 Ariko Abimeleki y'arataramwegera: arayibaz'ati: Mwami, wakwic'ishyanga nubgo rikiranuka? 5 Ubge si we wavuz'ati, Ni mushiki wanjye? N'umugore na w'ubge ntiyavuz'ati, ni musaza wanjye? Icyo nkoz'icyo ngikoze mfit'umutim'ukiranutse n'amabokw'atanduye. 6 Imana imusubiriza mu nzoz'iti: koko nzi yuk'ukoz'ibyo, ufitumutim'ukiranutse, kandi najye nakubujije kunshumuraho; ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. 7 Noneho subiz'uwo mugab'umugore we, kukw'arumuhanuzi, azagusabira, ukarama: ariko n'utamumusubiza, umenye yuk'utazabura gupfana n'a bawe bose. 8 Abimeleki azinduka karekare, ahamagaz'abagaragu be bose, abatekererez'ibyo byose: baratinya cyane. 9 Maz'Abimeleki ahamagaz'Aburahamu, aramubazati: Watugiz'ibiki? Nagucumuyehw' iki, cyatumy'unshyiraho jyewe n'ubgami bg'ajy'icyaha gikomeye? Wankorey'ibindakwiriye gukorwa 10 Abimeleki aronger'abaz'Aburahamu ati:wabony'iki cyagukoreshej'ibyo? 11 Aburahamu aramusubiz'ati:N'uko nibgiraga ndashidikanya yukw aha hantu nta kubah'Imana kuhari,kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampor'umugore wanjye. 12 Erega ni mushiki wanjye ,ni mwene data,ariko si mwene mama;kandi naramurongoye. 13 Kand'ubg'imana yankuraga mu nzu ya data,ikanzerereza,naramubgiye nti,Iyo ni yo nez'uzajy'ungirira;aho tuzajya tugera hose,ujy'uvuga yuko ndi musaza wawe. 14 Abimeleki azan'intama n'inka n'bagaragu n'abaja ,abih'Aburahamu,amusubiza na Sara umugore we. 15 Abimeleki aramusbgir'ati:Igihugu cyanjye kir'imbere yawe:utur'ah'uzashaka hose. 16 Abgira na Sara ati:Dore mpaye musaza waw'ibice by'ifez'igihumbi:ni byo bizab'ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose,ngukuyeh'umugay'imbere ya bose. 17 Aburahamu asab'Imana:ikiz'Abumeleki n'umugore we n'abaja be;barabyara . 18 Kuk'Uwiteka yari yaziby'inda z'abo mu rugo rwa Abumeleki bose,abahora Sara umugore wa Aburahamu.