Isura 16
1
Sarai umugore wa Aburahamu ntibari babyarane ,kandi yar'afit'umuja w'Umunyegiputakazi witwaga Hagari.
2
Sarai abgira Aburahamuati:Dore Uwiteka yanyimy'urubyaro ;ndakwinginze ,gir'umuja wanjy'inshoreke ahari, nazaboner urubyaro kuriwe . Aburamu yamvira Sarai.
3
Nuko Aburamu amaz'imyaka cum'atuye mu gihugu cy'i Kanaani,Sarai,umugore we,ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we .
4
Aryamana na Hagari,asam'inda:abonye yukw asam'inda ,bimusuzuguza nyirabuja.
5
Sarai abgira Aburamu ati:Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe:ko nashyiz'umuja wanjye mu gituza cyawe,maz'abonye yukw asamy'inda,biramusuzuguza.
6
Aburamu asubiza Sarai ati:Dore,umuja wawe mwitegekere ,umugir'ukushatse kose.Sarai amugirira nabi,na w'aramuhunga.
7
Maraika w'Uwiteka amubonekerera mu butayu,ari hafi y'isoko ,yo mu nzir'ijy'i Shuri.
8
Aramubaz'ati :Hagari,muja wa Sarai,arava h'akajya he?Aramusubiz'ati:Mpunze mabuja Sarai.
9
Maraika w'Uwiteka aramubgir'ati:Subirayo kwa nyokobuja,wemer'iby'akugirira.
10
Maraika w'Uwiteka aronger'amubgir'ati:Nzagwiza cyan'urubyaro rwawe,rwe kubakira.
11
Maraikia w'Uwiteka aronger'amubgir'ati:Dore,uratwite ,uzabyar'umuhungu,uzamwita Ishimaeli.kuk'uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
12
Hagati y'abat'azamera k'imparage, aragir'undi muntu wes'umubisha we n'abandi bose bazamubir'umubisha wabo;azatur'imbere ya bene se bose.
13
Ahimb'Uwiteka wavuganye na w'izina,ati: Uri Mana ireba.Ati:mbes'Indeba nayiboneye na hano?
14
Ni cya cyatumwe rya riba ryitw'iriba rya Lahairoi;riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi
15
Aburamu abyarana na Hagari. Aburamu yit'umuhugu we,Hagari yabyaye,Ishimaeli.
16
Aburamu yar'amaze imyaka mirongwinani n'itandatu avutse,ubgo yabyaranaga na Hagari Ishimaeli.