Isura 4

1 Na mwewe ba pataro, mukoreshe abakozi banyu m' ukuri n'ibikwiriye mwiji yuko namwe mufite pataro uri mu juru. 2 Mugumye mugusenga. Mwere juba ibinnyeteri. 3 Na twewe mudusabire kugira ngo Imana idufungurire umuryango gw' Igambo, kugira ngo nshobwere gutangaza umwaze gwa Kristo, aryo siri yo Kristo arigufunurilra hose. Kubera ugo mwaze ndi mu pirizo. 4 Munsabire ngo shobwere kubwirwa neza umwaze guboneye. 5 Mugendere mu bwenge hambere yabo hanze, kandi mwere gupfisha busha ibihe. 6 Amagambo ganyu mugagambishe ubuntu, mugaryosheshe umunyu, kugira ngo mumenye uburyo ki gusubiza buri muntu ku byerekeye Kristo. 7 Ku binyerekeyeho, Tukiko, muvukanyi wo nkundaga kandi umukozi w'Imana wo twizeye, kandi mwira wa nyowe mu kazi mu Mwami akababurire ibimenyetso. 8 Nda mubatumiye ho kubwende, kugira ngo mumenye ko ubuzima dufite kandi kugira ngo agumanya imitima yanyu. 9 Mutumye hamwe na Onesimo, muvukanyi, uwo dukundaga, wo twizeye, kandi ni mwene wanyu. Akabamenyeshe byose biri kubera hano. 10 Aristariko, mwira wa nyowe uri mu pirizo hamwe na nyowe, arikubaramutsa. Mariko, mubyara we Barnabasi, wo mwaboneyeho amategeko, abeye ageze iwanyu, mukamwakire. 11 Na Yesu witwaga Yusito nawe arikuabatasha. Bari m' umubare gw' abakatirwe kandi nibo bonyine bakorana na nyowe gutangaza ubwami bw'Imana, bambereye umusahada nkandi bangumanyije. 12 Epafura muturanyi wanyu kandi umukozi wa Kristo hamwe na mwewe arikubatasha. Ndo aruhaga kubasabira kugira ngo muhagarare ng' abantu bakwiriye, bari tayari, bihagije gukora ubushake bw'Imana. 13 Kandi ndi umudimwe ko abafitiye ubwira bwinshi, hamwe n' abari i Laodikiya n'abari i Hiyerapolisi. 14 Luka, dogiteri, umukunzi wa nyowe, arikubatasha. Na Demasi nawe. 15 Utashe abavukanyi bari i Laodikiya hamwe na Numfa, n'ikanisa riri mu nzu ye. 16 Mu gihe iyi baruwa akabe yarasomwe iwanyu, mukakore ibishobotse kugira ngo isomwe no mu makanisa g' i Laodikia kandi namwe mukasome ibarua ikabagereho iviye i Laodikiya. 17 Kandi ubwire Arikipo, akore byose arangize umurimo yahewe n' Umwami kugira ngo agukore neza. 18 Nyowe Paulo ndikubaramusha inyandiko z' ukuboko kwa nyowe. Mwiyibuke no kunsabira igihe ndi mu pirizo. Ubuntu bubane namwe.