1 Ndenda ko mumenya ko ndikurwana kubera mwewe nkomeje, ndikurwana ku abari muri Laodikia, mwewe mwese mutamubwenye na rimwe. 2 Ndikurwana kugira ngo bagire umutima wujwiye guhumurizwa, bahurijwe m' urukundo, babone ubukire byose byo kumenya ubuntu bw' Imana ariko kumenya Kristo. 3 Muri we, hahishwemo isiri, ubutunzi bwose bw'ubwenge n' ubumenyi. 4 Ndikubabwira bino kugira ngo here kugira umuntu wobahabisha amagambo ge. 5 Kuko, naho ntari hamwe na mwewe m'umubiri, ndi hamwe na mwewe m' Umwuka, ndikureba nishimiye imwifatire iboneye iri hagati yanyu, m' uburyo muhageze neza mwizeye Kristo. 6 Nuko rero kuko mwayakiriye Umwami Yesu Kristo, mugendere muri we. 7 Mumezeshe imizi muri we, kandi muhagarare neza no kwizera, nguko twabigishije, mugumye kuzuramo ibikorwa by'ubuntu. 8 Mwirinde umuntu wo guhabura ubwenge bwanyu akoresheje inyigisho ze n'ububeshi bwe, yishingikirije ku migenzo z' abantu no ku nyigisho zo hambere za yino si, zitaviye kuri Kristo. 9 Kuko muri we hatuwemo m'uburyo by'umubiri ubumana byose byujwiye. 10 Mufite byose byujwiye muri we, we mutwe w' ubutware byose n'ubushobozi bwose. 11 Kandi muri mwe nimo mwakorirwe, umutako gutarakozwe n'ukuboko k'umuntu ariko umutako gwa Kristo, ariko kwikuraho umubiri gw' ibyaha. 12 Kuberako mwababejwe na Kristo m' umubatizo kandi ni mwewe mwazuwe hamwe nawe, kubwo kwizera ingufu z'Imana yamuzuye mu bapfuye. 13 Mwewe mwari mwapfiye muryoye ibyaha byanyu no kubera kudakatwa kw' imibiri yanyu, yabagize bazima hamwe nawe, amarire kudutunganyisha ubuntu bwe. 14 Yahanaguyeho ibaruwa satani yaturegeshaga no kudutsindisha, yayikuyeho hanyuma yayibambye k' umusaraba. 15 Yatse ingufu abafite ubushobozi, yabamwarishije ku karubanda, yabigambiye hejuru k' umusaraba. 16 Here kubaho umuntu ubatsinda kubera ibiryo cangwa ibyo mugnwaga, cangwa ibyerekeye imisi mikuru, cangwa ibyo kuboneka kw' ukwezi, cangwa iby' amasabato ga buri cumweru. 17 Kuko amategeko gamerire guco n' igicucu c' ibintu bikayije, ariko umubiri gwa kweli guri muri Kristo. 18 Ntihakagire umuntu ushaka kwicisha bugufi no kuramya abamarayika kugucira urubanza. Umuntu nkuyu yinjira mubintu yabonye kandi ahindagurika kubera imitekerereze ye yumubiri. 19 Afata ku mutwe. Kuva mumutwe niho umubiri wose mubice byose hamwe na ligaments bitangwa kandi bigafatirwa hamwe; ikura hamwe no gukura gutangwa n'Imana. 20 Niba mwapfiye hamwe na Kristo kubwo amategeko go hambere y'isi, kubera ki mumerire ngaho mugituye ku si, murikwemera ko abantu bobahatira gukurikira ago mategeko? 21 Mwere kugemera! mwere kugasogongeraho, mwere gukoraho! 22 Gano mategeko gerekeye ibintu bizambaga igihe co kubikoresha kugira mube hasi y' amategeko n' inyigisho z'abantu, Atari izi Imana. 23 Mu byukuri gano magambo gabonekanaga ng' agarimo ubwenge. Ariko abantu bagashijeho kugira ngo bashakisheinzira so gushimisha Imana uko barikubitereza. Nico gitumye bigize abiyoroheje, bakababaza imibiri zabo. Ariko ibyo nta mumaro g' ukuri bifite kandi n'ibyo gushimisha imibiri gusa.