Isura 3

1 Ahasigeye bavukanyi, mudusabire, kugira ngo igambo ry'Umwami wacu rigere hose , kandi rihimbazwe nguko bimerire muri mwewe . 2 Kandi kugira ngo dukize abantu babi b'ipumbafu, kuko badafite kwizera bose. 3 Kuko Umwami ni uwo kwizerwa , akabakomeze kandi akabarinde umubi shetani. 4 Tubafititeye icizere m' Umwami ko mukoraga, kandi ko mukakomeze gukora ibyo tubategekaga . 5 Umwami Yesu ayobore imitima yanyu m'urukundo rw'Imana no mu kwihangana kwa Kristo . 6 Bavukanyi, turikubategeka mu zina r'Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mwitaze umuvukanyi wose ugendaga ari kuzambya imipango , cangwa udakurikizaga amabwiriza go twabaheye . 7 Mwewe mwiiji neza ukuntu mugombye kutwiganya, muri kutureberaho kuko na twewe ndo twayitire imipango igihe twabaga turi hamwe na mwewe. 8 Ndo twariye ibiryo by'umuntu bya busha, ahubwo twarakoraga imirimo tukaruha, twakoraga akazi umutaga no mu joro, kugira ngo twere kugira uwo tubera umuzigo. 9 Ndo ari uko tutari tutabafiteho uburenganzira cangwa ubushobozi, ahubwo twashatse kuba umufano n'urugero mu kwihangana . 10 Kubera ko twababwiraga tukiri hamwe na mwewe ko umuntu wose wangaga gukora yere kurya. 11 Ariko twayumvishije ko muri mwewe harimo ibinnyeteri, bibagaho byikeye gusa, ahubwo bakabaho barikuwayawaya. 12 Abantu bamerire guco, turikubategeka no kubihanangiriza m' Uwami Yesu Kristo, ngo bakore akazi kugira ngo barye ibyo bakoreye nabo. 13 Kuri mwewe bavukanyi, mwere kuruha gukora ibiboneye. 14 Kandi umuntu wose ukayange kumvira ibyo tugambire muri yino barua, mumumenye, mumusige yenyine kure kugira ngo amware. 15 Ariko mwere kumufata ng'umwanzi wanyu , ahubwo mumwigishe nga mwene swo . 16 Nuko rero, Umwami wacu w'ituze , abahe wo wonyine ituze mu bihe byose no mu buryo bwose. Umwami abane na mwewe mwese. 17 Ndikubaramutsa nyowe Paulo , nandikishije n'ukuboko kwa nyowe, nico kimenyetso mu barua zose kandi niko nandikaga. 18 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane na mwewe mwese!