Isura 16

1 Mu mwaka wa mirongw'itatu n'itandatu kungoma ya Asa, Baasha umwami w'Abisiraeli ater'i Buyuda, yubaka i Rama, ngo yimire abajya kwa Asa Umwami wa Bayuda na bavayo. 2 Asa abibonye akur'ifeza n'izahabu mubutunzi bwo munzu y'Uwiteka no mu bwo mu nzu y'Umwami, aryoherereza Benihadadi umwami w'i Siria wabag'i Damasiko, amutumaho ati: 3 Hagati yanjye nawe hariho isezerano, nkuko ryabaga kuri so na data; dore nkohererej'ifeza n'izahabu; genda urek'isezerano ryawe na Baadasha umwami wa b'Isiraeli ripfu kugira ngw'andeke. 4 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohererza bagaba b'ingabo ze ngo bater'imidugudu y'IByisiraeli, batsinda IYoni n'i Dani na Belimaimu n'imidugudu yububiko yose n'i Nafutali. 5 Baasha abyumvise, arorera kubakiramo, umurimo araureka. 6 Nuko umwami Asa ajyana n'Abayuda bose i Rama, bakuray'amabuye yaho n'ibiti byaho Baasha yari yubakishije; ahereko abyubakish'i Geba n'i Mizipa. 7 Muri ico gihe Hanani bamenya araza asanga Asa umwami wa Bayuda, ara mubwira ati: kuko wiringiy'umwami w'i Siriya, ntiwiringir'Uwiteka Imana yawe, nico kizatuma ingabo z'Umwami w'i Siriya zigukurikira. 8 Mbese Abanyetiopisa n'Abalubimu nti bar'ingabo nyishi bikabije bafit'amagare n'abagendera kumafarasi byinshi cyane? Ariko kuko wiriny'Uwiteka arabakugabiza. 9 Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari munyamaboko wo kurengera abafit'imitima imutunganiye. Mu byo wakoz'ibyo wabibaye h'umupfu; nuk'uhereye none uzajy'ubon'intambara. 10 Maze Asa ahera ko arakarira bamenya, amushira mu nzu y'imbohe, amurakariye kur'iryo jyambo. Muri co gihe Asa yarenganaga abantu bamwe. 11 Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n'iyaherutse, iyanditswe mu gitabo cya bami babayuda n'Abisiraeli. 12 Mu mwaka wa mirongw'itatu n'icenda ku ngoma ya Asa, arwar'ibirenge, indwar'iramukomereza cyane, ariko yarwaye ntiyashak'Uwiteka, ahubwo ashak'abavuzi. 13 Hanyuma Asa aratanga asang'abasekuruza; Atanga mu mwaka wa mirongw'ine n'umwe ku ngoma ye. 14 Bamuhamba mumva ye yicukuriye mumudugudu wa Dawidi, bamushira ku buriri guzuy'ibihumura neza byamoko menshi byinjijwe n'abahanga; bamwosereza byinshi cyane.