Isura 3

1 Rino gambo ni ryo kwemerwa, umuntu abeye ashatse kuba umukuru w' i kanisa, yifujije akazi keza. 2 Umukuru w' i kanisa agombye kuba atariho umugayo, umugabo w'umugore umwe, ugenderaga muri gahunda, uwo kwirinda, wifataga neza, uwakiraga abashitsi, ushobweye kwigisha. 3 Yere gukunda inzoga, udahemukaga, ariko abe umunyambabazi, ubaga mu mahoro, kandi etere gukunda cane iby' isi n' amafaranga. 4 Abe ari ushobweye guhagarikira urugo rwe neza, no kumenya kwigisha abana be kubaha no gutungana. 5 Umuntu abeye adashobweye guhagarikira urugo rwe, akayobore i kanisa ry' Imana gute? 6 Ndo akwiye kuba umukristo mushasha kugira ngo atazuramo ubwirasi, akagwa mu mutego (ubusha) no guanirwa hamwe na shetani. 7 Ni ngombwa ko hanze bamugambaho byiza kugira ngo yere kumwara no kugwa m'umutego gwa shetani. 8 Abadiakoni nabo bagombye gutungana, batari abo guteranya, abadakunze inzoga cangwa gukunda ifaida zibi. 9 Babe abo kurinda ibanga ryo kwizera bafite umutima gutari kubacira urubanza. 10 Bagombye kubanza gupimwa mbere yo gushirwa mu kazi, niba batari gukambwa nabi nabo hanze. 11 Abagore nabo ni guco. Bagombye gutungana batari abaneguranyi, barikwirinda ibibi, no kwiringirwa muri byose. 12 Umudiakoni agombye kuba: umugabo w'umugore umwe, iwiji kwigisha abana be no guhagarikira neza inzu ye. 13 Kubera abakoze neza akazi kabo, bagombye kubahwa kubera bahagarariye neza mu kwizera Yesu Kristo. 14 Ndakwandikiye bino bintu mfite ibyiringiro ko ngiye kukugeraho vuba. 15 Ariko mbaye ntinze kwija, umenye uko ugombye kwifata mu nzu y' Imana ariyo kanisa y' Imana Ihoragaho, ariwe inkingi n' injego y' ukuri. 16 Kandi niba ntibesheje, ibanga ry' ubutungane rirakomeye, kubera uwagaragaye m'umubiri yagizwe umunyakuru n' Umwuka abonwa na malaika, yigisha abapagani, yizerwa mu si yose, hanyuma apandishwa mu cubahiro.