Isura 1
1
Paulo , intumwa ya Yesu Kristo ku abanyamahanga kandi batatanirijwe i Ponto , Galatiya , muri Kapodokia , muri Aziya no muri Betaniya .
2
Kandi abacaguwe nguko Imana Data yabishatse , abatunganyijwe n'Umwuka kugira ngo bumvire Yesu Kristo , kandi bakaminjagirwaho amaraso ge : Ubuntu n'ituzo bibabeho mu bwinshi .
3
Imana se w'Umwami wacu Yesu Kristo igishwe. Kubera imbabazi zayo yatuzeye bushasha kubera kwizera kwaduheye umurage kwaturutse k' umuzuko gwa Yesu Kristo mu bapfiye kugira ngo tube abatunze ibyiringiro bitomwaza,
4
kubwo umurage gutakazambe , cangwa se kugaga, cangwa gupoteza ububonere. Ugo murage mwagubikiwe mu juru.
5
Kubera ubushobozi bw'Imana mwarinzwe no kwizera kubera agakiza kari hafi kwifunura mu misi yo hanyuma .
6
Ico nico kubasunikaga kwishima , naho buno bikwiriye ko murakazwa igihe gitoya kubera ibibazo bitari bimwe .
7
Kugira ngo umubabaro guterwaga no kwizera kwanyu kuboneye gusumbe izahabu rikabore ariko ryayunguruwe n'umuriro. Bino byose biberagaho kugira ngo kwizera kwacu kubyare guhimbazwa, ububonere n'icubahiro kuri gwa musi go Yesu Kristo akatwiyereke.
8
Mwamukunze mutari mwamurebaho. Mutari mwamurebaho, mwamwizeye kandi mwayujujwe n' ibyishimo birengire kwemera kandi byujwiyemo ububonere .
9
Buno murikubona ifaida yo kwizera, niko gakiza k'imitima yanyu.
Imbuzi bashakishije no kubaziriza ibyo ako gakiza, ibyerekeye ubuntu bwari bwarababikiwe .
11
Bashakishije ngo bamenye gihe n'uko byabeye byagaragajwe n'Umwuka gwa Kristo gwari gubarimo, kandi gwabaga gurikubagambisha hambere kubyerekeye amateso ga Kristo hamwe n'ububonere bikakurikireho .
12
Bahishuriwe ko ndo ari kuri bo gusa, ariko ko ari kubera mwewe , mwabeye abo gutangaza ibyo bintu , mwigishijwe buno. Nabigishije ubwo butumwa kubyo Umwuka Gutungenye gwatumwe guturutse mu juru , na malaika bashakaga kwinjiza amaso gabo ngo garebe ibihishwe muri byo.
13
Kubera ibyo rero, mukenyere neza, mwitonde, mwizeye muhagaze neza kubera bwa buntu mwenda guhabwa mu yerekwa rya Yesu Kristo.
14
Nk' abana biji kubaha, mwere guherera mu byo mwabaga murikurarikira hambere biturutse k' ubupfapfa bwanyu.
15
Ariko, kubera ko uwabahamageye atungenye, na mwewe mumutunganire mu nzira zose.
16
Kubera ko byandikirwe ngo: Mutungane kuko na nyowe ndi intungane.
v 17 Mubeye mumwitaga " Data", wa wundi ucaga imanza zitarimo ubutiriganya akurikije ibyo buri muntu yakorire, tubeho turigutitira mu ngendo zacu hano ku si itari iyacu.
18
Kandi, na mwewe mwiji ko ndo mwakikijwe kubera imirimo yo guharibika yo mwa guno si, ndo ari kubera izahabu cangwa ifeza mwatanze, kugia ngo muve mu nzira zanyu zo hambere, z' ubupfu Kandi mwayigire kuva ku ababazeye,
19
ahubwo mwakijijwe kubera amaraso g' ibeyi rinini ga Yesu Kristo, amaraso yagafite umuchafu cangwa kugawa.
20
Kristo yachaguwe isi itari yaremwa, Ariko buno, yabifunuriye muri yino misi yo hanyuma.
21
Niwe twizereragamo Imana, uwo wamuzuye mu bapfu, akamukuza kugira ngo kwizera kwanyu, n' ibyiringiro bibere mu Mana.
22
Mumarire gutunganya imitima yanyu murikumwumvira kweli kweli, bigatuma mukundana nk' ibyene nyina, mutari gucengana, ngaho rero mukundane
n' urukundo ruviye handani y' imitima yanyu.
23
Kubera ko mwazeye ubwa kabiri, mutari urubyaro ry' imbuto zo gupfa, mwazeye n' igambo rihoragaho ibihe byose, aryo gambo ry' Imana.
24
Kubera ko buri mubiri guru nk' isovu yumire, kwirata kwaryo no nk' iry' amawuwa, isovu rirumaga, ubusagi bwaryo bugahunguka.
25
Ariko igambo ry' Imana rihoragaho. Guno nigo Mwaze guboneye mwatangarijwe.