1 Mugihe co Yesu yarangije aga magambo ava iGalilaya agera mu mipaka ya Yudea hakurya ya Yorodani. 2 Abantu akangari baramukurikira abakiza indwara zabo. 3 Nuko Abafarisayo baraza bamugerageza mu magambo ngo: Mbesi birakwiriye ko umuntu yotana n'umugore kubwo impamvu yari yo yose ? 4 Arabasubiza ngo: Ntaho mwasomye ko mbere na mbere Imana yaremye Umugabo n'umugore? 5 Aragamba ngo: Kubera ibyo umugabo azasiga se na nyina azabana n'umugore we nabo bazaba umubiri gumwe. 6 Ntaho bazaba bakiri babiri ahubwo umubiri gumwe, rero ico Imana yahujije ntihakagire umuntu wo kugitandukanya . 7 Baramubwira ngo: None kubera iki Musa yemeraga ko umugabo yakwandika ibaruwa yo kwirukana na gutandukana n'umugore? 8 Kubera imitima yanyu mibi nico catumye Musa abemerera kw'irukana abagore banyu ariko mbere yaho ntaho byabaga. 9 Ndababwiye ukuri umuntu wese uzirukana umugore we usibye kubera icaha co gusambaba, agasohoza azaba ari umusambanyi kandi uzasohoza wa mugore wirukanywe azaba nawe arigusambana. 10 Abigishwa be baramubwira: Niba ibyabagabo n'abagore ariko bimeze ntaho aringombwa gusohoza. 11 Yesu arasubiza: Ntaho ari burimuntu woshobora kwakira aga magambo usibye babandi bakiriye ijambo. 12 Kubera ko harihobamwe bavutse ari inkone, n'abandi baba inkone babitewe n'abandi, ariko hariho abandi bashatse kwigira inkone kubera umurimo w'Ubwami bw'ijuru . Ufite ushobora kumva agamagambo agakurikize. 13 Maze bazana abana kugira ngo : Abarambikeho ibiganza no kubasengera. Abigishwa be barabamagana . 14 Ariko Yesu abibonye aragamba ngo: Mureke abana batoya baze iwanje mutekubabuza kubera Ubwami bw'ijuru ni ubwabo. 15 Abarambikaho ibiganza, nuko ava iyo. 16 Maze umuntu umwe araza abwira Yesu: Mwalimu mwiza, nigiki ciza conokora, kugira ngo mbone ubuzima bw'iteka? 17 Aramusubiza: kubera iki urikunyita Mwiza? hariho umwiza n'umwe gusa, ariko niba ushaka kubana n'Imana iteka, witondere amategeko. 18 Aramubaza: Agahe amategeko? Yesu aramubwira : Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntugashinje ibinyoma. 19 Wubahe so na nyoko kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. 20 Uwo musore aramubwira: Ibyo byose ndabikurizaga ikindi ncigaje n'ikihe? 21 Yesu aramubwira ngo: Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyawe byose ubigabire abakene nawe uzaba ufite ubukire mw'ijuru hanyuma, uze unkurikire. 22 Uwo musore yumvishije ibyo Yesu agambye ararakara arigendera kubera ko yari afite ubukire bwinci. 23 Yesu abwira abigishwa be: mukuri ndababwiye, birakomeye umukire kwinjira mw'ijuru. 24 Kandi nongeye kubabwira, biroroshe kugira ngo ingamiya yinjire mu gapfumure k'isindani kuruta ko umukire yokwinjira mu Bwami bwo mw'ijuru. 25 Abigishwa be bamaze kubyumva baratangara cane, barabaza ngo mbesi none ni inde ushobora gukizwa? 26 Yesu arabitegereza arababwira ngo: kubwenge bw'abantu ntaho bishoboka ariko ku Mana byose birashoboka . 27 Nuko Petro arasubiza aramubwira ngo: None twewe ko twasize ibyacu byose tukagukurikira tuzabona iki? 28 Yesu arababwira: Mubyukuri mwewe mwankurikiye mugihe co guhindura byose ngo bibe bisha ubwo umwana w'umuntu azicara ku intebe y'ubwiza bwe, namwe muzicara kuri za intebe icumu n'ibiri murigucira imanza ubwoko icumi na bubiri bw'abisiraeli. 29 Kandi buri muntu wese uzasiga inzuye na benenyina na se na nyina na abana cangwa imirima kubera njewe azahembwa kari ijana kandi azabona ubuzima bw'iteka. 30 Ariko benci bagaragaraga ko araba mbere bazaba abanyuma naba garagaraga ko ari abanyuma bazaba abambere.