2 Petro 2
1
Hagati y'abantu ba Isreli habayeho abahanuzi b'ababeshi, kandi no hagati yanyu hazabaho abigisha b'ababeshi. Bazazana inyigisho zo kurema ibice, bahakana uwabitangiye, Kirisito, bazikururira kurimbuka bidatinze.
2
Benshi bazabakurikira m'ubuyobe bwabo, kandi inzira y'ukuri izatukwa kubera bo.
3
Kubwo kwifuza kwabo bazaboneraho inyungu, y'amagambo bakoresheje, amagambo y'ububeshi, abo gucirwaho urubanza rw'iteka kumaze igihe, kutazatinda kandi kurimbuka kwabo ntabwo kuryama.
4
Kubera ko Imana itaretse abamaraika bacumuye, ahubwo ikabaroha m'umwobo w'umworera w'umwijima, kandi ibarindirije gucirwa urubanza;
5
niba itararetse isi ya kera, ahubwo ikarokora Nowa, we wa munane, uwo mwigisha w'ubutabera, igihe yazanaga umwuzure kw'isi y'inkozi zibibi, kandi igaciraho iteka ryo gusenywa
6
no guhindurwa itazi imigi ya Sodomo na Gomora, ikayitangaho kuba icitegererezo, ku inkozi z'ibibi z'ubutaha.
7
Kandi niba yararokoye Loti w'umukiranutsi wari yarababajwe cane kubw'imyifatire y'abo bantu batagira rutangira m'ugukora ibyaha.
8
Kubera ko uwo mukiranutsi, wari atuye hagati y'abo atatumaga umutima we ukiranuka uruhuka na gato kubera ibyo yabonaga kandi yumvaga ku mirimo yabo w'ubugome.
9
Imana izi gukura abantu baboneye mu bigeragezo, no kurekaho abakiranirwa kugirango bazahanwe k'umusi w'urubanza.
10
Abagendera cane m'umubiri, kubw'irari ryanduye kandi bagasuzugura ubutegetsi. Ibihangange n'imvugakuri badatinya gutuka abanyacubahiro.
11
Kandi ko abamalaika, bakuru mu ingufu no m'ubushobozi, ntabwo bigeze babacira urubanza rubatuka imbere y'Imana.
12
/Ariko bo basana n'abatagira ubwenge, bitangiye ibyo bifuza bya kamere kandi bavukuye gufatwa no kubagwa, bavuga n'uburyo butukana, mubyo batazi, bazarimburwa bazize gukiranirwa kwabo bwite.
13
Guco babone umushahara guhwanye no gukiranirwa kwabo. Banezezwaga no kudamarara ku manywa y'ihangu, abantu b'inenge, banduye, binezerezaga m'ububeshi bwabo,
14
bashaka gusangira namwe ibyiza. Bafite amaso yuzuye ubusambanyi, ntibahagaga ibyaha, bashukashuka ab'imitima idakomeye, bafite imitima yamenyereye umururumba, n'abana b'ibivume.
15
Bamaze guta inzira igororotse, barazimiye, bakurikira inzira ya Balama mwene Bewori wakunze umushahara wo gukiranuka.
16
Yahaniwe gukiranirwa kwe, indogobe itavuga ubwo yumvikanishaga ijwi ry'umuntu,igahagarika ubusazi bw'uwo muhanuzi.
18
Abo bantu n'amasoko atagira amazi, n'ibicu bishushubikanywa n'inkubi y'umuyaga, babikiwe umwijima w'icuraburindi.
17
Bavugaga amagambo yuzuye ubwibone, bayobowe n'irari ry'umibiri, n'ibikorwa biteye isoni, babishukashukisha abamaze gutoroka abantu bazimiye.
19
Babizeza ubwigenge kandi nabo ari imbata z'ibyamaze kubanesha.
20
M'ubyukuri, niba nyuma yo kuva mu ibyanduye by'isi, kubwo kumenya Umwami wacu Yesu Kirisito,bongeye kubisubiramo, kugwa kwabo kwa nyuma kuzaba kubi gusumba ukwa mbere.
21
Kuko icari kuba ciza kuri bo, yabaye batarigeze kumenya inzira yo gukiranuka, aho guhindukira bakava mubyo bemeye, kw'itegeko ritunganye bari bahawe. Imibereho yabo ya nyuma irushije iya mbere kuba mibi.
22
Ibyo umugani wagabye bibasohoreyeho : " Dore imbwa isubiye kubyo yarutse, n'ingurube yogejwe isubiye kwigaragura mucondo.